Kuba urubyiruko mu Rwanda muri iki gihe bizana amahirwe akomeye, ariko nanone ugasanga hari n’ibibazo bimwe, cyane cyane mu bijyanye no kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (SRH). Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni igihe cyuzuyemo amatsiko, ibibazo, rimwe na rimwe no kutiyumvamo neza. Nubwo ari ingenzi cyane mu buzima, hari aho ubuzima bw’imyororokere bugikomeye kuganirwaho mu bwisanzure. Ariko, mu muryango wacu utera imbere vuba, kumenya bike kuri byo bishobora gutuma urubyiruko rujya mu bibazo. Tugomba guhindura ibi.
Nk’urubyiruko rw’u Rwanda, muri mu bihe by’iterambere ry’ikoranabuhanga ridasanzwe, impinduka mu mibanire y’abantu, n’iterambere mu buvuzi. Nubwo hari aho imyemerere gakondo ni mico byi kigihe bidahuza, hari isoko nshya ry’ubwisanzure n’amakuru yizewe wabona. Ariko se, ni gute wakwimenya mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri iki gihe cy’ikoranabuhanga? Reka dusuzume inzira eshanu z’ingenzi zagufasha kwiyubaka no gufata iya mbere ku buzima bwawe.
1. Kureka Ubwoba: Baza Ibibazo
Mu muryango wacu, hari igihe kuganira ku buzima bw’imyororokere usanga bikiri ibanga. Ariko, ukuri ni uku: Umubiri wawe, ubuzima bwawe, n’uburenganzira bwawe birakomeye! Kubaza ibibazo bijyanye n’umubiri wawe cyangwa impinduka uri kunyuramo ntabwo ari ikimwaro—ni intambwe igana ku kumva neza no kwiyubaka. Niba bishingiye ku gucura, imihango, kuboneza urubyaro, cyangwa umubano, ntugatinye kubaza.
Mu Rwanda, 31% gusa by’urubyiruko ni bo bafite ubumenyi buhagije ku buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA (HIV), ibyo bikerekana akamaro ko kubaza ibibazo no gushaka amakuru yizewe . Turashimira gahunda nka (National Sexual and Reproductive Health and Rights (SRHR) Strategic Plan) ije kugufasha kumenya neza ubuzima bwawe
2. Kubaka Ikoranabuhanga: Wige Igihe Cyose, Ahantu Hose
Ese wari uzi ko ufite telefone ngendanwa, ufite ijambo ku bw’amakuru menshi yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere? Mu Rwanda, ibigo byinshi birimo gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha urubyiruko. Imbuga nka AI-powered chatbots, porogaramu z’ubuzima, ndetse n’imbuga z’amakuru bizana amakuru yizewe, ataryaryata, kandi atagucira urubanza.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hejuru ya 75% by’urubyiruko mu Rwanda bafite cyangwa babona telefone ngendanwa . ibi byabafasha kumenya amakuru kubuzima bwimyororokere byoroshye kandi byihuse, mu bwisanzure, kandi bitari ngombwa ko bajya kugisha inama umuntu. Igihe cyo kwizera ibinyoma cyangwa imyizerere idashingiye ku kuri kirashize—ushobora kwisuzuma mu buryo bwizewe kandi bugezweho
3. Menya Uburenganzira Bwawe
Ingingo imwe ikomeye urubyiruko rugomba kumenya ni uburenganzira bwarwo. Nk’umwana muto, ufite uburenganzira bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, kubona amakuru, ndetse no gufata ibyemezo bijyanye n’umubiri wawe. U Rwanda rukomeje gutera imbere mu gutanga serivisi z’ubuzima n’uburezi ku rubyiruko, urimo gutera intambwe ikomeye kurusha ibyiciro by’amateka byabanje.
Leta ndetse n’imiryango itandukanye barimo gukora cyane kugira ngo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zibonwe n’urubyiruko. U Rwanda rwiyemeje gutanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuri bose nk’uko biri muri Vision 2050, ifite icyerekezo gikomeye ku rubyiruko . Ni ingenzi ko uzi serivisi nko kuboneza urubyaro, ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs).
4. Kwizera Ni Ingenzi: Fata Ibyemezo Bishingiye ku Kumenya
Urubyiruko rwinshi rukunze guhatwa ibibazo n’abandi mu bijyanye n’umubano cyangwa gufata ibyemezo bijyanye n’imibiri yabo. Ariko ukwizera bigendera ku kumenya. Iyo uzi neza, birakorohera kuvuga “yego” cyangwa “oya” bishingiye ku gaciro kawe bwite, aho kubikora ku byo abandi bakwifuzaho.
Imishinga yo gutanga serivisi z’ubuzima zihariye ku rubyiruko (YFHS) mu Rwanda imaze kugera ku bihumbi by’urubyiruko , ikaba igamije kugufasha kwiyubakamo icyizere mu gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Nta mpamvu yo kwihutira gukora ikintu—fata umwanya wo kwimenya neza no gusobanukirwa ibikubereye byiza
5. Twunganirane: Tugendana Mu Buzima
Ni ingenzi ko umenya ko utari wenyine muri uru rugendo. Vugana n’incuti zawe, musangire amakuru yizewe, kandi mufashanye gufata ibyemezo byiza. Rimwe na rimwe, hari ubwo umuntu umwe atangira ikiganiro, abandi nabo bakabona imbaraga zo gukurikira.
Mu Rwanda, urubyiruko rufite umuco ukomeye wo gufatanya, kandi ibi ni ingenzi cyane mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Iperereza rya 2021 ku buzima bw’imyororokere ryagaragaje ko 80% by’urubyiruko rw’u Rwanda bakunda kugisha inama bagenzi babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere . Nitwiyemeza gutangira gushyigikirana mu bwisanzure, dushobora gukora ahantu harangwa umutekano wo kubaza ibibazo no gushaka ubufasha.
Mu Gusoza
Kuba urubyiruko muri iki gihe ni iby’igiciro kinini bitewe n’amahirwe mashya, ariko kandi ni igihe cyo kumenya neza ubuzima bwawe bw’imyororokere. U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gutanga ibikoresho n’amakuru ku rubyiruko, ariko ni wowe ugomba gufata iya mbere. Baza ibibazo, shakisha amakuru, kandi fata iya mbere ku buzima bwawe.
Dufatanyije, reka duhindure urubyiruko rw’u Rwanda rwize neza, rwiyubashye, kandi ruzirikana uburenganzira bwarwo, rugafata ibyemezo bifite ireme ku mibiri yarwo n’ahazaza harwo. 💪
Kwizera Eric
Umuhanga mu buvuzi akaba n’umwe mu barwanya kudasobanukirwa mu rubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
References:
- Rwanda Demographic and Health Survey, 2021.
- National Sexual and Reproductive Health and Rights (SRHR) Strategic Plan, 2019.
- National Institute of Statistics of Rwanda, 2023.
- Vision 2050 Strategic Document, Rwanda.
- Ministry of Health, Rwanda, Annual Report on Youth-Friendly Health Services, 2022.
- Rwanda Health Demographic Survey, 2021.